«Abantu bose bavuka bigenga kandi bafite uburenganzira n’ubusugire bingana. Bafite ubwenge n’umutimanama kandi bagomba kurangwa n’imigirirane ya kivandimwe.»
Ingingo ya mbere y’Amahame mpuzamahanga y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu
Nk’abandi baturage kw’isi yose, Abanyarwanda bifuza kubaho mu mahoro no mu bw’isanzure, no gushobora kwibeshaho no kubeshaho imiryango yabo neza. Bifuza kandi kuba baraga ababakomokaho ibyiza bashoboye kugeraho, bityo uko imyaka igenda ishyira iyindi, hakaba uruhererekane rw’ubutunzi, abantu baheraho nk’umusingi wo kubaka ibirenzeho.
Ariko mu gihe hirya no hino ku isi, abayobozi benshi bakora uko bashoboye kose, kugira ngo bafashe abaturage b’ibihugu byabo kugera kuri izo ntego, abategetsi b’u Rwanda bo basa n’aho bihaye inshingano yo kubuza amahwemo Abanyarwanda. Inzego zagombye kubungabunga umutekano w’abaturage nizo ziwuhungabanya, izagombye kubarenganura nizo zibarenganya, abategetsi bagombye kubunga nibo babateranya, abagombye kubakorera nibo babavutsa utwabo. Ku Banyarwanda, amateka mabi aho gusigara inyuma agenda abatanga i mbere, ejo hazaza heza hakomeje kumera nk’icyoko kidashyikirwa.