
Ababana bane dusanze mu itongo mu mudugudu wa Gitaraga, mu kagari ka Kibenga, mu murenge wa Ndera w’akarere ka Gasabo. Umukuru muri bo afite imyaka umunani, umuto we abaturage bavuga ko amaze amezi umunani avutse. Ngo kuwa mbere w’iki cyumweru, tariki ebyiri z’ukuwa gatandatu bibiri namakumyabiri nagatanu, inzu babagamo yasenywe nk’iyubatswe mu buryo bw’akajagari. Nyina abasiga muri aya matongo ari naho bari kuba amanywa n’ijoro ntawundi ubitaho. Icyakora ngo abaturage nibo bari gusimburanwa bakararana nabo aha hanze babacungiye umutekano. Usibye amarira yuyu mwana w’amezi umunani murikumva, nabo mu baturage twasanze aho muraganira bikagiraho ikiniga kikabafata amarira agashuka.